Umuhanzikazi Justine Ituze [Ustha Ituze] umaze imyaka igera kuri itatu akora muri Pharmacy yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo nshya yise “Uraho”.
Uyu mukobwa avuga ko ibyo yaririmbye nawe byamubaho, ari nayo mpamvu yayituye abakundana, abakumburanye, inshuti ze, abavandimwe n’abanyarwanda bose muri rusange.
Ustha Ituze yabwiye INYARWANDA, ko yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, asaba abanyarwanda n’abandi kumushyigikira mu rugendo rushya yatangiye nk’umuhanzi wigenga.
Afite “Hari indi mishinga myinshi mfite y’indirimbo nitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.”
Ustha ukora muri Pharmacy avuga ko yisanzuye mu njyana ya RnB, Pop n’izindi avuga ko azahanira gushyira ku isoko indirimbo zishimirwa na buri umwe.
Uyu mukobwa utuye mu Karere ka Nyarugenge yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2015, akora ibikorwa bitandukanye byo gusubiramo indirimbo mu bitaramo no mu minsi mikuru.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangiye urugendo rwe rw’umuhanzi wigenda, ahimba indirimbo “Uraho” ayikorerwa na Producer Trackslayer.
Ustha Ituze asanze mu
kibuga cy’umuziki mukuru we Liza Kamiza uzwi mu ndirimbo “Indirimbo Nshya” na
murumuna we Noelle Izere uherutse gusohora indirimbo “Icyo uzaba”
Mu mezi icyenda ashize, Ustha Ituze yifashishije ijwi rye asubiramo indirimbo "Ntimuve mu nzira" ya Kamaliza.
Umuhanzikazi Ustha Ituze yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo "Uraho"
Umuhanzikazi Ustha amaze imyaka itatu akora muri Pharmacy
Ituze yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zishimirwa na buri umweKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URAHO" YA USTHA ITUZE
TANGA IGITECYEREZO